
Inshingano zabagize Ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri muri gahunda yo kugarura abana ku ishuri ya “UNAK /UWANJYE NAWE KU ISHURI “nizi zikurikira:
1. Kwakira neza abana bagarutse, hagamijwe kubakundisha amasomo babahera ku ishuri.
2. Gushyiraho gahunda yo kwigisha abanyeshuri batangiye ishuri bushya hagamijwe kugira ngo bagendane n’abandi (coaching morming before,)
3. Kwakira neza impinduka idasanzwe yo kwakira abana batigeze batangira ishuri ku gihe ukurikije igihe bakabaye baratangiriye kwiga, kubafasha biri mu nshingano zacu nk’abarezi/abarimu.
4. Gutanga raporo y’abana bakiriye bose bashya batari bateganyijwe kugirango nabo bakorerwe ubuvugizi kuri gahunda ya school feeding igihembwe cya mbere 2024-2025 raporo igashyikirizwa Umurenge hakiri kare.
5. Kwigisha uko bikwiye abana b’u Rwanda, kandi neza hakurikijwe amategeko agenga uburezi mu Rwanda.
6. Gukurikirana ubwitabire bw’abanyeshuri umunsi ku munsi hagamijwe kumenya abana basibye kugirango tubashake hakiri kare.
7. Gushyiraho komite y’abanyeshuri mu ishuri igizwe n’abanyeshuri batanu (shefu w’ishuri, ushinzwe amasomo, ushinzwe imibereho myiza, ushinzwe isuku, ushinzwe imyitwarire) kandi mwarimu w’ishuri agakurikirana ko izi komite zigakora neza, hagamijwe gutoza abanyeshuri ubuyobozi hakiri kare, muri izi komite niho abanyeshuri bamenyana kurushaho, bamenya uwasibye, ufite ibibazo byihariye, bigafasha ikigo cyishuri ku noza neza raporo y’abanyeshuri bakeneye ubuvugizi bwihariye bitewe n’ibibazo bafite byihariye.
8. Ibigo by’amashuri byose birasabwa gushyiraho clubs za “anti drop out clubs” cyangwa clubs zifite aho zihurira na “Anti drop out clubs” zigamije gushyigikira gahunda ya “UNAK/UWANJYE NAWE KU ISHURI “nka initiative (agashya) k’Umurenge wa Jarama, igamije gukumira guta ishuri kw’abana mu Murenge wa Jarama.
9. Ibigo by’amashuri byose birasabwa kugira gahunda ya “School Improvement Plan” irimo uburyo bwihariye bwo kugarura abana ku ishuri cyangwa biga nabi bikaba byabaviramo guta ishuri ntagikozwe iyi “School Improvement Plan” izaba ikubiyemo ingamba zo gushyigikira gahunda ya “UNAK/UWANJYE NAWE KU ISHURI” nka initiative (agashya ) k’Umurenge wa Jarama ,igamije gukumira guta ishuri kw’abana mu Murenge wa Jarama , iyi gahunda ya “UNAK/UWANJYE NAWE KU ISHURI” izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itatu duhereye mu mwaka wa 2025 kugeza mu mwaka wa 2027, nyuma hazabeho gusesengura umusaruro uzaturuka muri iyi gahunda doreko duteganyako imyaka itatu izajya gushyira nta mwana ukigaragara mu mudugudu uko yishakiye atagiye ku ishuri.
10. Ibigo by’amashuri byose birasabwa gushyiraho clubs za greening and beatification (kugira ubwiza mu busitani bw’ishuri, bahinga imboga zunganira ikigo muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri binyuze muri gahunda ya school feeding, ibi nibimwe mu bisubizo byo ku gabanya guta ishuri kw’abana, ndetse hanabyanzwa umusaruro umutungo w’ikigo harimo ubutaka bw’ikigo buhingwa ntibupfe ubusa.
11. Ibigo by’amashuri byose birasabwa gushyiraho clubs z’abanyeshuri aho babasha korora amatungo magufi harimo (inkwavu, inkoko, ingurube, n’izindi ………) aho abana bashobora koroza bagenzi babo kugira ngo bazamurane mu bushobozi hagamije kwishakamo ibisubizo bakiri batoya……
12. Kujya inama ku cyakorwa ngo iyi gahunda yo kugarura abana ku ishuri batiga, cyangwa biga nabi, itange umusaruro wifuzwa w’igihe kirekire.
13. Kujya inama y’uburyo ibihano byatangwa ku babyeyi cyangwa abafite inshingano za kibyeyi, binangiye gusubiza abana ku ishuri, cyangwa gutangiza abana babo.
14. Kujya inama ijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ ITEGEKO N° 010/2021 RYO KU WA 16/02/2021 RIGENA IMITUNGANYIRIZE Y’UBUREZI, Ingingo ya 6: y‘iri tegeko rigaragaza, Inshingano z’umubyeyi cyangwa ufite ububasha bwa kibyeyi mu guteza imbere ireme ry’uburezi.
15. Kujya inama ijyanye n’ishyirwa mubikorwa ry’ ITEGEKO N° 010/2021 RYO KU WA 16/02/2021 RIGENA IMITUNGANYIRIZE Y’UBUREZI, Ingingo ya 125: y‘iri tegeko rigaragaza, ibihano bifatirwa umuntu uwariwe wese wa vukije, umwana uburenganzira bwo kwiga amashuri y’uburezi bw’ibanze ,Umuvutsa kwiga aba akoze ikosa, Ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi bitanu (5.000 Frw) ariko atarenze ibihumbi icumi (10.000 Frw) kandi umwana agasubizwa uburenganzira yavukijwe.