Save about us

Uwanjye Nawe Ku ishuri (UNAK) ni Ikigo gikora ibikorwa bitandukanye muburezi by’umwihariko bigamije gushyigikira ibikorwa byose byatuma turwanya guta ishuri kw'abana (birimo: ibikorwa byo gushyigikira uburezi, kwigisha umuco, imikino n'imyidagaduro, ubundi burezi) .Ikigo “Uwanjye Nawe Ku ishuri cyafunguwe gifite intego yo gusobanura imirongo migari ikubiye mu gitekerezo “Uwanjye Nawe Ku ishuri” doreko ari igitekerezo cyiza gikubiyemo Umushinga ugizwe n’ imirongo migari izana impinduka nziza mu burezi birasabako abagenerwa bikorwa bose, abafatanyabikorwa batandukanye mu burezi bira kwiyeko bashyigikira uyu mushinga narinda uri kugendera kuri gahunda zirebana n’iterambere ry’uburezi mu Rwanda rwacu ruyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, we ukomeza kwifuriza ibyiza abanyarwanda mu byiciro byose by’imibereho y’abanyarwanda. Bira kwiyeko dukomeza gutekereza byagutse, kugira ngo tubashe gukora ibikorwa byiza bitanga ibisubizo ku bibazo bikigaragara by’umwihariko muburezi, biganisha gutegura neza abana b’u Rwanda bashoboye kandi bashobotse. Iki kigo “Uwanjye Nawe Ku ishuri ” cyashinzwe hashingiwe ku mpanuro nziza za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.Inama akomeza atugira zitandukanye ko dukwiye kumvako igihugu cyacu cy’u Rwanda gikwiye kubakwa n’abana b’u Rwanda igihe ni iki mukazi dukora. Umusanzu wanyu kubijyanye no gushyigikira ibikorwa dukora mukigo “Uwanjye Nawe Ku ishuri “gishyize imbere mu kurengera umwana wese hagamijwe gutuma agana ishuri, Igihe kirageze ngo tugire impinduka mu mitekerereze myiza ya bamwe mu babyeyi bataramenya akamaro ko kugira umwana wize. dushingiye ku mateka y’ababyeyi bacu bagize mu Rwanda rwacu rwo hambere, uyu munsi dufite intangiriro nziza y’uko dukwiye kugira abanyarwanda bajijutse kandi bafite intekerezo nziza zo kubaka igihugu. Dushingiye ku mahoro n’umutekano bishingiye ku buyobozi bwiza dufite mu gihugu cyacu mu Rwanda buyobowe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Ikigo “Uwanjye Nawe Ku ishuri “turifuza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe gushaka ibisubizo by’ibibazo biterwa no guta amashuri.