
None taliki ya 11/06/2024 kubufatanye n'ikigo Uwanjye nawe ku ishuri ,Save the children ndetse n'ubuyobozi bw'umurenge wa Jarama , habaye igikorwa cyo gusubiza abana mu ishuri bari barataye ishuri kubera kubura ibikoresho. muri iki gikorwa abanyeshuri basaga 129, bahawe umwambaro w'ishuri ndetse n'ibikoresho birimo amakaye n'amakaramu.